Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe


INKEKE Z'ITULIKA RYA GAZI : IKIBAZO GIKOMEYE

Ikiyaga cya Kivu, ku mupaka w'u Rwanda na Repubulika ya Kongo, gifite umwihariko wacyo ku isi : amazi yacyo arimo indiri nini ya gazi (3/4 bya gaz carbonique na ¼ cya metani)

Mu gihe gituje, icyo kiyaga gifite imibyimba myinshi ya gazi, kiguma hamwe kandi nta n'impungenge gitera. Ihindagulika rikomeye riturutse ku kwivumbura kw'ikirunga Nyiragongo kili ku nkombe yo mu majyaruguru y'ikiyaga ryatera izamuka hejuru ry'amazi yuzuye gazi. Ayo mazi yacucumuka ku buryo bworoheje, kandi bubera ahantu runaka, cg. ku buryo bw'itulika ryaba ku gice kinini k'ikiyaga k'uburyo igice kinini cya gazi cyakwica abaturage batuye hafi.

Twibutse imyuka yo mu kiyaga cya Nyos muli Kameruni yatulitse mu mwaka w'1986, iyo mpanuka igahitana abantu 1800 batuye ku muzenguruko wacyo kuli 30 km, bishwe no kubura umwuka. Kandi ikiyaga cya Kivu gifite inshuro 1000 gazi nyinshi kurushya ikiyaga cya Nyos kandi ni za milliyoni z'abaturage barebwa n'iyo mpanuka iramutse ibaye.


Twagerageje kwiga imiterere inyuranye y'amazi y'ikiyaga cya Kivu kugirango tugereranye ubukana bw'impanuka ishobora kuba mu gihe imyuka ilimo yaba itulitse, biturutse ku kirunga cya Nyiragongo (mu gihe cyaba kirutse amahindure agashokera mu mazi y'ikiyaga.

Lahmeyer & OSAE. Bathymetric Survey of Lake Kivu