Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe


GUTWARA GAZI IFUNZE NEZA MU MA KAMYO YABIGENEWE

Ubusanzwe umwuka usanzwe utwarwa mu bitembo byabigenewe mu gihe ukenewe ari mwinshi cg. mu gihe aho ugomba gutwarwa atari harehare (munsi ya kilometero 15). Ariko mu gihe abazakoresha uwo mwuka batuye ku buryo butandukanye, kuli za kilometero zili hagati ya 20 na 2000, ni inganda zidakomeye cyane, naho munsi ya 160 000 na 600 000 m3 ku munsi, birahendutse gutwara gazi mu makamyo yabigenewe.

Kandi abazakoresha gazi mu Rwanda, baba abaturage cg. inganda bali muli urwo rwego :

  • Inganda z'icyayi cg. z'ikawa ntabwo zegeranye, kandi zikeneye hagati ya 100 000 na 200000 Nm3 ku munsi, hatalimo amashanyarazi azakenerwa gukorwa avanywe kuli iyo gazi.
  • Inganda z'amatafari cg. izindi nganda ntoya zikenera ingufu z'amashanyarazi nazo ntabwo zegeranye, ariko akenshi zigiye ziba ku muhanda kandi zikeneye hagati ya 30 000 na 100000 Nm3Mm3 ku munsi.

Biragaragara ko gukoresha amakamyo mu gutwara gazi nta gihombo kilimo.

In order to take up a small space, the gas has to be compressed at the high pressure of 200 b, which requires a fairly robust container, usually made of steel or in composites which are more expensive but lighter.

Normally these containers are cylinders piled on a 20 to 30 tonne lorry trailer, cylinders which contain between 3 000 and 7000 Nm3 of gas at a pressure of 200 b.

Igishushanyo k'imashini na rukururana yayo n'ikigega kijyamao gazi gikoze mu cyuma

Igishushanyo cy'ikamyo itwara gazi n'igice cyayo izajya ikurura

Kugirango gazi ishobore gutwara umwanya muto mu kuyitwara, igomba kurundanywa ku ngufu za 200 bars, bikaba bisaba i kamyo ikomeye, mu cyuma cg. mu bindi bikoresho bikomeye kandi bitaremeye cyane uretse ko bihenze.

Uko bimeze, ni amakamyo ashobora gutwara toni z'umwuka uli hagati ya toni 20 na 30, ihwanye na 3 000 na 7 000 Nm3 za gazi yegeranyijwe ku ngufu za bar 200.

Kugirango ibi bikoresho bihenze bishobore gukoreshwa ku buryo bitanga inyungu, cyane cyane amakamyo atwara gazi, ni ngombwa kuzikoresha ingendo ziberanye, nk'eshatu muli rusange icyalimwe: k'uburyo hazajya haba hali ikamyo ilimo gupakirwa gazi ku ruganda, indi ikaba ili mu muhanda igemuye gazi, iya gatatu ikaba ilimo gupakurura.

Kugemura bigenda neza mu gihe hapakiriwe ahantu habili cg. hatatu icyalimwe, cg. hagashyirwaho uburyo bwatuma ipakurura ryihuta, ni ukuvuga gukoresha ibitembo bishobora kwihanganira imbaraga kuva ku bipimo bingana na bars 75 kugera kuli bars 200.

Ifoto y'ikamyo hamwe n'ibitembo byayo by'icyuma ikoreshwa i Québec mu gihugu cya Canada.

Gazi izamuwe mu kivu, ilimo metani ya 85 %, ni ngombwa kuyiha ingufu za ngombwa bikazakorerwa ku ruganda ruzubakwa hafi y'ikiyaga cya Kivu. Kuvutsa inyungu itwarwa ry'iyo gazi bizakorwa neza iyo gazi itunganywa k'uburyo izagera ku gipimo cya 90 - 95 % cya metani iyungururwa neza kugirango amazi izaba ilimo atazamunga ibyuma izahura nabyo. Mugupakira gazi mu ikamyo, ni ngombwa gushyiramo impumuro kugirango niramuka isohotse byumvikane.

Igishushanyo cyerekana uko ahazajya hegereranyizwa gazi hazaba hateye.

Gupiganwa kwa GNC n'izindi ngufu byagombye gushoboka, cyane kuko gukoresha gazi mu gutanga ingufu z'ubushyuhe (gushyushya, kumisha, etc.) mu nganda zicililitse zitunganya ibilibwa cg. ibikoresho by'ubwubatsi byali byarateye imbere, gukora umuliro w'amashanyarazi, cg. gukwiza amashanyarazi ku bigo by'ubutegetsi bwa Leta cg. ku baturage babituliye kugirango bayikoreshe mu ngo ibacanira cg. bayitekesha.

Mu zindi ngufu zihangana nayo, ibiti bishobora kuba bili imbere by'agateganyo, ariko bizatangira kubura mu gihe kitari kirekire, ibiciro byabyo bizakomeza kuzamuka, kimwe na politiki y'igihugu ibuza gukomeza gusenya amashyamba. Naho mazutu, yo izakomeza kugenda ihenda.

Urwego rwemewe rwashyirwaho mu rwego rwo gukwirakwiza GNC rushobora koroshywa, kandi rwarebana :

  • - n'ibikoresho bya sous pression
  • - Gutwara GNC no gucunga umutekano wayo, kubera ko iba iri hagati y'ubushyuhe n'ubukonje, kubera ko gazi isanzwe yoroshye kurusha umwuka, bityo iyo isohotse aho iba ibitse yerekeza hejuru. Kandi kugeza ubu nta mpanuka iraba ijyanye no gutwara GNC itewe na gazi.
  • - Kuyikwirakwiza, n'umutekano bijyanye.