Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

IBIGAMIJWE, NA GAZI IZABONEKA

 

Umushinga wacu urateganya gushyiraho ahantu henshi hazajya hatunganyilizwa gazi metani, k'uburyo hazatunganywa gazi izashobora gukemura ikibazo cy'abaturage mu rwego rwo kubona ingufu za ngombwa.
Imashini nyinshi zinyuranye zishobora gushyirwa ahantu hanyuranye mu Kivu. Turabona ubu buryo bwo gushyiraho ahantu henshi hashobora gutunganyilizwa gazi aribwo buryo buboneye, kurusha gushyiraho uruganda rumwe gusa. Ubu buryo nibwo buberanye n'imitulire y'abaturage, kandi bwabafasha kugera ku majyambere. Gushyiraho ingufu mu turere tumwe na tumwe bituma abaturage baza gutura muli utwo turere, bityo bikaba inkingi y'amajyambere kuko bishoshikaliza imishinga y'amajyambere, ndetse n'inganda.

Twagereranyije ko urwo ruganda ruzatunganya miliyoni ebyili n'igice ku mwaka (Nm3/an) za gazi itunganyijwe neza, ni ukuvuga inshuro eshanu kugera ku icumi munsi y'imishinga yali iteganyijwe mu gihe cyahise. Ariko aho hazajya hatunganyilizwa gazi hashobora kwiyongera kugirango hazashobore kuboneka gazi izahaza abazakenera ingufu nyinshi bose. Kugirango dushobore guha igisubizo gikwiye imishinga y'amajyambere iteganyijwe gukorwa, turateganya kandi izindi nganda ebyili zo gutunganya gazi, zizajya zikora kimwe, ariko k'uburyo ibikoresho na gazi izajya itunganywa byafashwe hakulikijwe ingano ya gazi ishobora kuzamurwa.

Inzego zinyuranye zizakoresha gaz

Gazi ikoreshwa

Ubwoko bw'umushinga

Aho izajya itunganyilizwa no kuyijyana ku ruganda

Ingufu z'ubushyuhe za ngombwa kubazakenera gazi nyinshi

Mu nganda z'ubwoko:
Urwengero rwa byeri
Uruganda rwa sima
Gutunganya amabuye y'agaciro

Gutwara gazi hifashishijwe ibitembo byagenewe gutwara gazi cg. gukoresha amakamyo atwara gazi yegeranyijwe cyane

Ingufu z'ubushyuhe ku bakoresha ingufu itali nyinshi


Gutunganya gazi itali nyinshi

Inganda z'ubwoko : Ahumishilizwa icyayi
Kubumba no gutwika amatafai
Abaturage
Ibigo by'ubuvuzi
Kuyikoresha mu ngo

Ingufu z'amashanyarazi


Gutunganya gazi nyinshi

Guhuza n'ingufu za Leta
Gucanira imidugudu
Gushyira abaturage hamwe.

Ikigo cy'amashanyarazi n'imirongo y'alashanyarazi