Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

ITUNGANYA RYA GAZI IMAZE KUVANWA MU MAZI

Igishushanyo cy'uko amazi na gazi bizenguruka mu bitembo no mu mashini

Ibitembo bitunganya gazi hakoreshejwe kuyitandukanya n'amazi bikorwa hakulikijwe uburyo bwa physique isanzwe ihera k'ubushobozi bwo kwivanga kwa za gazi mu gihe zihuye n'amazi. Hakoreshejwe ko umwuka wa CO2 wivanga inshuro 25 kurusha gazi metani, bityo izivanga ku buryo bworoshye inshuro 25 nuhura n'amazi.

Gutunganya gazi ni uguhitisha imvange ya za gazi zigenewe gutunganywa mu mazi meza. Kugirango gazi n'amazi bishobore kwivanga neza, ningombwa ko iyo gazi ikwirakwizwa neza mu mazi: gazi inyura ku cyuma kilimo intoboro, cg. ikindi gikoresho gishobora gutuma hazamo imyuka mitoya nyinshi. Kubera ko umwuka wa CO2 ufite ubushobozi bwo kwivanga mu mazi buruta ubwa gazi metani, mu gihe uhuye n'amazi arimo kuvanwamo gazi metani, uzivanga n'ayo mazi, naho gazi metani isohoke muli ayo mazi ifite ingufu nyinshi.

 

 

Imiterere y'igitembo n'ibyuma bipfumaguye bitandukanya gazi n'amazi

Muli gahunda yacu yo gushakisha uburyo buboneye bwo gutunganya gazi, twabashije kwerekana ko atali ngombwa gukoresha uburyo buhanitse cyane. Mu gihe cyo gutunganya gazi metani, umwuka wa CO2 ubanza kwivanga mu mazi. Ibi bituma gazi metani itunganyijwe iza irundanyije cyane.

Kimwe no mu gihe cyo gutandukanya gazi metani n'amazi, ivangavanga rya za gazi zili mu mazi ntabwo rikorwa hakulikije ubushake bwa buli gazi. Umwuka wa CO2 ntabwo ubanza guhita wose wivanga mbere ya gazi metani. Ukwivangavanga ry'imyuka rikorerwa rimwe, ariko ubushobozi bwo kwivanga kw'izo gazi bunyuranye butuma umwuka wa CO2 wivanga neza kurusha izindi gazi.

Ku myuka ilimo gazi metani nyinshi, gutunganya gazi metani bizatuma guhitisha gazi metani nyinshi izaba yivanze hakulikije uko gazi metani izaba yirundanyije ari nyinshi. N'ubwo gazi metani ifite ubushobozi buke bwo kwivanga bungana n'inshuro 25 nkeya ugereranyije n'umwuka wa CO2, kugirango umwuka ushobore kubamo gazi metani nyinshi ili hejuru ya 85 %, ni ukugomba kwemera ko hatagira gazi metani nyinshi itakara. Kubera itakara ridakabije ry'ingufu zili hagati ya metani iyunguruye cyane na metani ili mu mwuka ihwanye na 85 %, singombwa gushaka gushyira mu mwuka gazi metani nyinshi mu gihe bizatuma hatakara metani nyinshi mu mazi y'ikiyaga.

Uburyo bunyuranye bwakoreshwa mu gutunganya gazi metani bwaratanzwe. Hafashwe icyemezo cyo kongera gukoresha uburyo bukoreshwa ku ruganda rwa Rubona, uretse ko ibikoresho bikoreshwa mu gutunganya gazi bizaba bivitse mu mazi. Kuyungurura gazi bikorerwa mu mazi atemba akanyuzwamo gazi ikeneye gutunganywa. Gazi inyura mu kayunguruzo cy'icyuma kugirango gazi inyura ku ruhande ishobore kuba nke uko bishobotse kose, k'uburyo bifasha imvange y'umwuka wa CO2 guhita neza. Ibitembo by'ubwoko bwa Raschig cg. impeta zirambuye ntabwo bishobora gukoreshwa kuko bidakwiranye n'ibipimo by'ibikoresho.