Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

Diagram of an extraction column.

IMITERERE Y'IBITEMBO BIYIZAMURA

Ibitembo byo kuzamura gazi biragaragara ku ishusho ikulikira. Ibyo bitembo bizaba bikoze muli polyéthylène PEHD bifite uburebure bwa metero 330 uvuye ku mashini ivangura amazi na gazi. Uburyo bwo kugabanya cg. kwongera ubwinshi bw'amazi ahita muli ibyo bitembo buli kuli metero 100 mu bujyakuzimu bw'ikiyaga. Ibyo bitembo bihujwe kandi ku gice cyo hasi cy'imashini itandukanya gazi n'amazi.

Ku bitembo by'ibanze bizamura gazi ivanze n'amazi, hali ikindi gitembo gihujwe n'imashini itandukanya gazi n'amazi n'ikindi gitembo gifite nka metero makumyabili, ni ukuvuga ko kili nko kuli metero 40 ku bujyakuzimu bw'ikiyaga, icyo gitembo kikaba ari icy'ubwoko bwa PE gifite umubyimba muto.

Imashini itandukanya gazi n'amazi ikoze mu cyuma kandi iriburungushuye. Imbere muliyo niho gazi n'amazi bitandukanira hifashishijwe uburyo bwa divergeant. Ku mashini igenewe kuvangura amazi na gazi hali imyenge ibili, umwe ugenewe gusubiza amazi amaze kuvanwamo gazi mu kiyaga (uli hasi), undi ugenewe kujyana gazi imaze gutandukanwa n'amazi (uli hejuru).


Umwenge amazi asohokeramo uhura n'ibitembo bigenewe kujyana amazi amaze kuvanwamo gazi, mu gihe umwenge usohokeramo gazi uhita uhura n'igice cya kabili : ahagenewe gutunganyilizwa gazi imaze kuvanwa mu mazi.

Igishushanyo cy'uko amazi na gazi bizenguruka mu bitembo

 

Igishushanyo cy'ibitembo bizamura amazi na gazi
Izenguruka ry'amazi mu bitembo :

Igishushanyo gikulikira cyerekana uko amazi atembera mu bitembo no mu mashini mu gihe gazi itandukanywa n'amazi.