Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

Igishushanyo-rusange cy'uruganda .

Uburyo bwarobanuwe kuko bigaragara ko alibwo bwiza kurusha ubundi ni ubwo kuvangulira amazi na gazi ku bwato, no kujyana gazi imaze gutunganywa ku nkombe hakoreshwejwe ibitembo byabigenewe byava kubwato bikagera ku nkombe y'ikiyaga.

 

Ubu buryo bufite inyungu nyinshi ugereranyije n'uburyo bwo kujyana amazi avanze na gazi ku nkombe ngo habe ariho gazi itunganyilizwa nk'uko bimeze ku ruganda rwa Rubona.

  • Kuba igitembo kizamura amazi alimo gazi gihagaritse bituma amazi azamuka neza kuko nta myuka izamo. Ikindi kandi, kuba ibitembo bihagaritse, uburebure bwabyo buzagabanyukaho kuva kuli metero 330 kugera kuli 340 mu mwanya wa metero 850 ziliho ubu, ibi bikazagabanya igabanyuka z'imbaraga n'igiciro k'ibikoresho
  • Ibitembo bizaba binaganitse ntaho bizikuba bitewe n'umuvumba w'amazi y'ikivu, kandi bishobora kuzamurwa ku buryo bworoshye bibaye ngombwa ko bisanwa.

Birumvikana ko kwita ku bitembo mu gihe uruganda ruli hejuru y'amazi, kandi no kubaka ubwato bwashobora kwakira ibikoresho byose byatwara amafranga menshi. Ariko ubu, gukoresha uburyo bwo gutandukanyiliza gazi n'amazi ku bwato, ndetse no gutunganyiliza gazi ku bwato turabona ko alibwo buryo buberanye no gutunganya gazi metani yo mu Kiyaga cya Kivu.

Uruganda dutenywa kubaka ruzaba rugizwe n'ubwato bwo gutandukanyilizaho gazi n'amazi, gazi ikaba ari naho itunganyilizwa neza, ubwo bwato bukaba bwakwakira ibikoresho byose bizakenerwa mu gutandukanya no gutunganya gazi. Gazi imaze gutunganywa izajyanwa, hakoreshejwe ibitembo byagenewe gutwara gazi bizaba bili mu mazi ahabigenewe ku nkombe y'ikiyaga.

Igishushanyo-rusange cy'uruganda