Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

IKIGO K'IGERAGEZA CYA RUBONA

Ikigo cya Union Chimique cyo mu Bubiligi, gihereye ku bushakashatsi cyakoze ku kiyaga cya Kivu kuva mu mwaka wa 1953 kugera kuli 1962, cyashyizeho, mu mwaka w'1963, uruganda ruzamura kandi rutunganya gazi yo mu kiyaga cya Kivu. Urwo ruganda rwubatse i Rubona, kuli kilometero umunani mu majyepfo agana iburengerazuba bw'umujyi wa Gisenyi. Ikora ry'urwo ruganda rishingiye ku kwizamura kwa gazi. Amazi afatirwa kuli metero 300 mu ndiba y'ikiyaga, hakoreshejwe ibitembo bibili biteganye bya 300 mm z'umubyimba bigenda bikagera ku nkombe y'ikiyaga. Ibyo bitembo bifite uburebure bugera kuli metero 850, bikagera ahatandukanyilizwa amazi na gazi, kandi bikoze imfuruka ya degré 40. Amazi amaze kuvanwamo gazi ahita asubizwa mu kiyaga, naho gazi ikoherezwa, hakoreshejwe ibitembo bibili biyiyungurura, biyiha ubushobozi bwo kwikuba gatatu. Gazi yongerewe ubushobozi ihita irundanywa, ikajyanwa hakoreshejwe ibitembo byabigenewe, nko kuli kilometero eshatu ku rwengero rwa BRALIRWA ruyikoresha mu gushyushya.

Urwo ruganda rukora neza kuva mu myaka mirongo ine rumaze, ariko hariho ibitagenda neza byinshi :

  • Gazi itarayungururwa inyura mu gitembo kiyinaga ahagenewe kuyitunganya. Ariko ukwirundanya kwa gazi ya H2S kugabanya cyane igihe moteri zagombye kumara.
  • Kuba ibitembo bitwara iyo gazi birambitse ku butaka byatumye inshuro nyinshi byangilika kubera kwikuba ku butaka.
  • Kuba ibitembo bizamura gazi biberamye, ndetse n'imfuruka ya degré 40 ikorwa hagati by'ibyo bitembo n'aho gazi itandukanyilizwa n'amazi bituma haba itakara ry'ingufu nyinshi ituma ingano ya gazi iboneka igabanyuka
  • Ibikoresho bizamura iyo gazi bikanayitunganya kuberako bili hejuru y'amazi y'ikiyaga, ingano ya gazi ikenera gutunganywa ni nini cyane, ibyo bigasaba ko n'imashini zo kuyitwara ziba nini.

Ibyo byose byatumye kuva mu mwaka w'1977 ikigo UCB gikora kuli urwo ruganda imilimo myinshi kandi ihenze ku buryo iyo milimo iyo idakorwa, gazi itunganywa yari kugabanyuka cyane.

Plan of the pilot station at Cape Rubona