Ikiyaga
cya kivu gifite umwihariko wacyo ku isi : amazi yacyo, mu bujyakuzimu bwacyo,
afite gazi nyinshi cyane. Ni miliyari mirongo itandatu n'eshanu (65) za m3 za
gazi metani, zihwanye na tonni miliyoni mirongo itanu za peteroli (tep) zisinziliye
mu bujyakuzimu bwa metero 250 mu ndiba yacyo. | Iyo mani
y'ingufu, ibaye ikoreshejwe, yaha u Rwanda isoko y'ingufu idashobora gushira,
yatuma u Rwanda rutongera kugira ikibazo cy'ingufu mu mishinga yacyo y'amajyambere. |