Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

UBWIRUNDANYE BW'UMWUKA WA HYDROGENE SULFURE (HYDROGEN SULPHIDE)

 

Kuba mu kiyaga cya Kivu halimo umwuka wa hydrogène sulfuré bifite akamaro kanini kuko uwo mwuka uzafasha mu kuzamura gazi metani igenewe gutanga ingufu.

Byaragaragaye ko gukoresha gazi isanzwe muli moteri atali byiza kuko bisajisha ku buryo bwihuse ibyuma bya moteri (segments, cylindre…), niba ingano ya H2S irenze igipimo cya 500 ppm. Mu gihe hali imyuka y'amazi ku bushyuhe buli hejuru, hydrogène sulfuré ihinduka acide sulfurique ifite ubushobozi bwinshi bwo kumunga ibyuma, k'uburyo ibyuma bya moteri byangilika mu gihe gito cyane.

 

Ukuboneka k'umwuka wa H2S hakulikjwe ubujyakuzimu. Kubera kugarukira kuli 200 ppm bw'igipimisho cyacu, amapima yakozwe mu mazi yafashwe agafungurwa inshuro 20, aribyo bigaragaza itandukanyilizo ry'ibisubizo byagaragaye.
Ibisubizo byagaragaye ntabwo bitandukanye cyane kubera uburyo bwakoreshejwe. Ikigereranyo cya hydrogène sulfuré kili hagati ya 2500 +/-500 ppm kandi biragaragara ko idashobora guhinduka ku buryo bugaragara kubera ubujyakuzimu bw'ikiyaga.