Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

IGABULIRWA RY'URUGANDA RWA SIMA CIMERWA HAKORESHEJWE IBITEMBO BIGENEWE GUTWARA GAZI

Abahanga mu bucungamari bemeza ko igiciro k'ibikomoka kuli peteroli ari inzitizi ikomeye cyane ku majyambere y'ibihugu bimwe bya Afurika nk'u Rwanda ruri mu mfunganwa. Biroroshye kwiyumvisha izamuka ry'ibiciro by'igipimo-fatizo cya peteroli yavomwe mu mariba yo mu kigobe cya Perse, ikajyanwa i Burayi kugirango itunganwe, ikagarurwa ku cyambu (Mombasa, Dar Es-Salaam), igacishwa iy'ubutaka igana i Kigali, hanyuma mu ruganda rwa sima CIMERWA ku mupaka w'amajyepfo y'igihugu. Nyamara, hafi muli kilometero ijana y'urwo ruganda rwa sima hali isoko y'ingufu zidashobora gukama ; kandi zavomwa zikanatunganwa ku giciro giciriritse. Ni ubukungu butagira ingano buhishe mu kuzimu bw'ikiyaga cya Kivu.

Uruganda rwa sima CIMERWA rukora tonni 100.000 za sima mu mwaka hakoreshejwe uburyo niga-mwuka, butwara ubushyuhe bwinshi bikabije. Ibipimo by'ubushyuhe bwa ngombwa mu gukora clinker bili ahagana hagati y'1450 na 1500°C. Ubwo bushyuhe bushobora kugerwaho havangavanzwe imyuka ku gipimo cya 85% za metani na 13% za CO2 na 2% za azote.

Ubushobozi bw'uruganda rwa sima rwagombye kwikuba gatatu mu myaka itatu iza, haramutse hakoreshejwe uburyo bw'umwuka wumutse kuko watuma hungukwa 50 % by'ingufu z'ubushyuhe.
Magingo aya, uruganda rwa sima rukoresha 12.500 m3 z'amavuta ya mazutu ku mwaka. Ku giciro cy'ubu (2005) cya mazutu gihwanye na 400 euros kuli m3, fagitiri ya mazutu uruganda rwa cimerwa rukoresha ihwanye na miliyoni eshanu z'ama euros ku mwaka.

Duhereye ku ikalita mboneza-miterere yakozwe na Lahmeyer na Osae, harobanuwe ahantu hatatu ho kuvoma gazi metani mu gace k'amajyepfo y'ikiyaga cya Kivu. Agace ko mu majyepfo y'ikiyaga gashobora kuvomwamo gazi gatuma hashobora kugerwa ku mubyimba wa metero 290 ; igitembo gitwara gazi cyangombwa cyagira 50 km. Agace ka nyako mu kuzamura gazi ili mu bujyakuzimu bwa 320 m kasaba igitembo kigenewe gutwara gazi gifite uburebure bwa 70 km. Hanyuma rero umubyimba ufite gazi nyinshi, uli kuli 350 m z'ubujyakuzimu hasabwa iyubakwa ry'igitembo gitwara gazi bwa 100 km.

Imirongo ishoboka y'ibitembo bigabulira uruganda rwa CIMERWA.

Kugeza gazi ku ruganda rwa sima hasabwa iyubakwa ry'igitembo gifite uburebure buli hagati ya 50 na 100 km hakulikije ahantu harobanuwe.