Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

AMASEZERANO HAGATI Y'IBIHUGU BY'I BURAYI BYISHYIZE HAMWE YAKOZWE AHEREYE KU IGERAGEZA RYAKOZWE MU KWEZI KWA CUMI NA KUMWE 2002

Nyirumushinga : Minisiteri y'Ingufu, Amazi n'Umutungo Kamere, Repubulika y'u Rwanda.

Imfashanyo : Amasezerano 2002/035/UE/MS, Intumwa z'Ibihugu by'i Burayi mu Rwanda

Nyiramasezerano : Isosiyete Data Environnement, F-73000 Chambery le Haut.

Kugirango twemeze imibare twari twabonye mu igerageza twakoze, ryerekeranye n'uko gaz carbonique na gazi metani byivanze bizenguruka mu bitembo, hakozwe ku kiyaga cya Kivu, kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe kugera mu kwezi kwa cumi n'abili, igerageza ryo kureba niba iyo mibare ariyo.

Imirongo y'ubwinshi bwa gazi hakulikijwe ubujyakuzimu

Imirongo y'ubwinshi bw'amazi hakulikijwe ubujyakuzimu

Imirongo y'ibice bya gazi hakulikijwe ubujyakuzimu

Ibisubizo bibili bikomeye byaragaragajwe bivuye ku magerageza yabaye muli urwo rugendo

Icya mbere, amapima yose y'ubwinshi bwa gazi ni igihamyo cy'ubwo buryo bw'ibara ry'uko gazi metane na gaz carbonique bizenguruka mu bitembo. Icyo gihamyo gituma twemeza imibare-shingiro izakoreshwa mu ruganda mu gihe hazaba hali imibare myinshi ugereranayije n'imibare yabonetse muli ili igerageza.

Icya kabili, ivumburwa (ritari ryitezwe) rya gazi metanai nyinshi hakulikijwe ubujyakuzimu bw'ikiyaga butajyanye n'ihame risanzwe rizwi ry'ibigereranyo rifite ingaruka zigaragara mu guteganya mu bihe bili imbere izindi nganda zo kuzamura gazi metani.


Kuba gazi icika mu mashini igenewe kuyivangura n'amazi ari nkeya ugereranyije n'iyali iteganyijwe byerekana ko amazi ajugunwa n'iyo mashini amaze kuvanwamo gazi asigaramo gazi nyinshi ugereranyije n'iyali iteganyijwe. Itakara rya metani mu mazi asubizwa mu Kivu (n'imashini ishinzwe kuvangura amazi na gazi n'ibitembo azamukiramo) ni ikibazo gikomeye kigomba kwitabwaho kugirango hashyirweho uburyo bukwiliye. Ibyo byagaragaye byemeza ko imashini ishinzwe kuvangura amazi na gazi itagombye kuvikwa hasi cyane mu mazi. Ubujyakuzimu bwa metero mirongo itatu bushobora kuba bukabije nk'uko gazi ishobora gutakara ibigaragaza. Ubujyakuzimu bukwiye buteganyijwe ni ubwa metero 25, cg. 20.