Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

IGERERANYWA RY'UBURYO BUNYURANYE BUSHOBORA GUKORESHWA.

Amabanziliza mushinga yakozwe yerekana uburyo bunyuranye bushobora gukoreshwa mu gushyiraho uruganda ruzamura kandi rutunganya gazi metani. Muli raporo zakozwe hagaragaye uburyo butatu bunyuranye, ari bwo : Gutunganyiliza gazi ku nkombe y'ikiyaga, Kuzamura gazi ivanze n'amazi ku bwato no kuyitunganyiliza ku nkombe, n'uburyo bwo kuzamura gazi no kuyitunganyiliza ku bwato.

  

Off-shore (Gutandukanyiliza gazi munsi y'amazi)

 

Ubwiza bw'ubu buryo

Ingaruka z'ubu buryo

Uburyo bwo kuzamura no gutunganyiriza gazi ku bwato
Imashini itandukanya amazi na gazi ivitse mu mazi y'Ikivu :
Ubwiza bw'ubu buryo
Uruganda ku mazi rushobora gushyirwa aho bashatse
Uburebure bw'ibitembo bushobora kugabanyuka uko bishobotse kose
Ibikoresho byo kuzamura gazi bishobora kuba byinshi k'uburyo byakorera icyalimwe
Imashini zitunganya gazi zishobora kwimurwa no kujyanwa aho bashatse gukorera
Ibitembo bijyana amazi avanze na gazi bishobora kuramba kuko bitikuba ku butaka,
Nta mbaraga nyinshi zihatakarira, n'impungenge z'uko imyuka ishobora kuzibya ibitembo ni nkeya bitewe n'uko ibitembo biba bihagaritse.
Gazi izamurwa kandi itunganywa ishobora kuba nyinshi kuko imashini ivangura gazi n'amazi ivitse mu mazi.

Amafranga ya ngombwa ariyongera kubera ubwato bugomba gukenerwa,
Kujyana abakozi n'ibikoresho hakoreshejwe ubwato;
Guteganya mu ndiba y'ikiyaga igitembo kigenewe gutwara gazi imaze kuyungururwa (*) ikitonderwa : mu gihe imashini itandukanya gazi n'amazi ili mu bwato, gazi itunganywa ingana n'iboneka mu gihe gazi yatunganyilijwe ku nkombe y'ikiyaga.

 

Semi-off-shore ( Kuzamura gazi ku bwato no kuyitunganyiliza ku nkombe)


Ubwiza bw'ubu buryo

Ingaruka z'ubu buryo :

Uburyo bwo kuzamura ku bwato amazi avanze na gazi no kuyivangulira ku nkombe
Imashini itandukanya gazi n'amazi ivitse mu mazi y'ikiyaga
Ubwiza bw'ubu buryo
Ibitembo bizamura amazi bishobora kuramba kuko bitikuba ku butaka mu ndiba y'ikiyaga. Imbaraga zihatakaralira ni nkeya, kandi nta myuka izibya ibitembo bizamura amazi kuko biba bihagaritse.
Gazi itunganyije iliyongera kuko imashini ivangura gazi n'amazi iba ivitse mu mazu.

Hakenerwa gushyira munsi y'amazi igitembo kigenewe gutwara gazi. Uruganda rwagabanywamo ibice bibili bitandukanye, k'uburyo hakenerwa ko umubare w'abakozi b'uruganda, n'uw'abashinzwe kwita ku bikoresho no kubifata neza wakwikuba kabili.
Guhitamo ahatandukanyilizwa gazi n'amazi mu Kivu bijyana no kureba ahazatunganyilizwa gazi imaze gutandukanywa n'amazi ku nkombe. (*) Ikitonderwa: mu gihe haba hafashwe icyemezo cyo gushyira imashini itandukanya gazi n'amazi ku bwato, gazi itunganyijwe izangana n'igihe hakoreshwa uburyo bwo gutandukanyiliza no gutunganya neza gazi ku nkombe. Bityo ubwiza bw'uburyo bwo kuvangulira amazi na gazi ku bwato no kujya gutunganyiliza gazi ku nkombe buvaho.

 

On-shore (Kuzamura gazi ku bwato no kuyitunganyiliza ku nkomb)

Icyuma gitandukanya gazi n'amazi kili hejuru y'amazi

Ubwiza bw'ubu buryo

Ingaruka z'ubu buryo :

Imbaraga zaba zihwanye n'aho imashini yaba ivitse mu mazi
Ingaruka z'ubu buryo:
Igiciro gihenze cyane cyo gutunganya icyobo kizashyirwamo ibikoresho, kandi nta hantu henshi hahali hashobora gutunganywa haberanye n'ubu buryo.

Uburyo bwo kuzamura amazi alimo gazi metani, kubivangulira ku nkombe y'ikiyaga, ndetse no gutunganya gazi neza ku nkombe.
Imashini itandukanya amazi ivitse mu mazi y'ikivu

Icyuma gitandukanya gazi n'amazi kili munsi y'amazi

Ubwiza bw'ubu buryo

Ingaruka z'ubu buryo :

Imashini itandukanya amazi na gazi ili hejuru y'amazi y'ikiyaga.
Ubwiza bw'ubu buryo
Ingaruka zabwo
Ingufu z'imashini itandukanya amazi na gazi zaba nke.

Hakenerwa ingano nini cyane y'amazi akenewe kuvangurwamo gazi. Imashini zizakenerwa zizaba nyinshi. Igiciro cy'ingufu no gufata neza ibikoresho cyakwiyongera.
Ikitonderwa : Imbogamizi zigaragara kuli ubu buryo zerekana ko budashobora gukoreshwa, hadafashwe uburyo bwo gusubira inyuma, k'uburyo hafatwa uburyo bwo kuzana amazi avanze na gazi ku nkombe no kubivangulira ku nkombe nk'uko bimeze ku ruganda rwa Rubona.

Ubwiza n'ingaruka z'ubu buryo uko ali bubili :

Ubwiza bw'ubu buryo

Ingaruka z'ubu buryo :

Ubwiza n'ingaruka zihuliweho n'uburyo bubili bw'imashini itandukanya gazi n'amazi yashyizwe ku nkombe no ku bwato
Ubwiza bwabwo
Kuba imashini zishobora kugerwaho ku buryo bworoshye mu gihe hali indi milimo iteganyijwe
Kuba abakozi bashobora kugera ahali imashini ku buryo bworoshye
Kuba nta nsinga zakenera
kunyuzwa mu mazi
Kuba nta bitembo bijyana gazi igiye gutunganywa cg. imaze gutunganywa byakenerwa gushyirwa mu mazi.

Uburebure bw'ibitembo bifata kandi bitwara gazi buziyongera
Hazatakara imbaraga nyinshi bitewe n'imiterere y'indiba y'ikivu
Kuba nta hantu henshi hali umumanuko ubereye