Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

UBURYO BWA EX-SOLUTION NA AUTO-SIPHON

Ukwirundanya kwa CO2 n'aho imyuka itangilira kwikora

Amazi arimo kuzamura imyuka mu kiyaga cya Kivu .

 

L'Ex-solution ni ukwikora kw'imyuka kubera mu mazi mu gihe gazi zili muli ayo mazi zibaye nyinshi nyinshi cyane zikarenga urugero. Igipimo ntarengwa cya gazi mu mazi giterwa n'ibintu bibili aribyo ubwinshi bw'iyo gazi n'ingufu z'amazi (ni ukuvuga ubujyakuzimu mu gihe cy'ikiyaga).

Ikorwa ry'iyo myuka rishobora kubaho mu gihe hongerewe ingano ya gazi mu mazi, cg. hakagabanywa ingufu z'ayo mazi (ni ukuvuga igabanywa ry'ubujyakuzimu). Mu gihe imwe muli izi ngingo ebyili yujujwe, kandi ikigero cy'ubwirunde bwa gazi kikagerwaho, mu mazi hikora imyuka mito, iyo myuka ikazamuka hejuru. Iyo myuka izamukana n'amazi asanzwe yuzuyemo gazi nyinshi. Indi myuka ihita igaragara muli ayo mazi. Muli uko kuzamuka kwazo, ubunini bw'iyo myuka kuriyongera.

Iyo bidakuliraniwe hafi, gazi itulikira hejuru y'amazi, igatulikana n'amazi. Ni ibi bigaragara mu gihe umuntu afunguye icupa ry'ikinyobwa cya champagne cg. rya limonade : mu kugabanya ingufu zili mu icupa, imyuka yali yivanze mu mazi ihita yishyira hamwe maze ikazamukana n'ingufu nyinshi ibili muli iryo cupa.

Niko byagenze, mu rwego rwo hejuru, ku impanuka y'itulika rya gazi yabereye mu kiyaga cya Nyos mu gihugu cya Kameruni mu ijoro ryo kuwa 21/08/1986. Mu ndiba y'icyo kiyaga ukwirundanya kwa gazi kwaje kurenga igipimo, maze gazi ikwira mu mazi yose y'ikiyaga. Iyo gazi yaje gutulika iterera mu kirere amazi menshi, ku buryo yageze ku burebure bwa metero 80. Ayo mazi yagarutse hasi n'ingufu nyinshi. Ingano nini ya gazi yavuye muli ayo mazi, yali nyinshi kurusha umwuka wo mu kirere, yahise ikwirakwira mu kibaya gikikije icyo kiyaga, yica ibinyabuzima byose byo muli ako karere. Ibyo binyabuzima byagiye bibura umwuka, kandi iyo mpanuka yageze ku birometero mirongo itatu uvuye ku kiyaga. Abantu bagera ku 1800 bapfiliye muli iyo mpanuka.