Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

IPIMA RY'UBUSHOBOZI BW'AMAZI Y'IKIVU MU GUTWARA AMASHANYARAZI

Igishushanyo gikulikira kirerekana ko ingano ya ions zivanze mu mazi ijyanye n'ihindagulika ry'ubwirundanye bw'amazi. Izo za ions zijyanye, ku kigereranyo cya mbere, n'ihame ry'ikigereranyo cy'ububasha mu gutwara amashanyarazi.

Ipima ry'ubushobozi mu gutwara amashanyarazi riroroshye, rishobora gupimirwaho, cg. hakoreshejwe icyuma cy'ubwoko bwa CTD (conductivity Temperature, Depth), gihita gitanga igipimo, cg. gufata igipimo cy'amazi yafashwe ku bujyakuzimu bunyuranye agasuzumirwa muli laboratwari.

Igishushanyo gihagaritse cyerekana neza igisobanuro, cyakozwe hakoreshejwe icyuma cya CTD SBE39, cy'ubwoko bwa Seabird. Kuli uwo murongo werekana ubushobozi mu gutwara amashanyarazi, haboneka neza ibice by'amazi y'ikivu bimeze kimwe, bigabanywa n'ibice by'amazi yirundanyije.

Iki gishushanyo kirerekana ibice bibili by'amazi bimeze kimwe bili hagati ya metero 280 na metero 300 ku gihande kimwe, no kuli metero 330 na metero 355 ku rundi ruhande. Twafashe ku bujyakuzimu bunyuranye, twifashishije ipompe cg . siphon, ibyiciro byinshi by'amazi yo gukoreraho ubushakashatsi. Ububasha bwo gutwara amashanyarazi bw'ayo mazi bwapimwe bwashyizwe ku gishushanyo hakoreshejwe utumenyetso tw'inyenyeri z'ubururu hamwe n'igishushanyo cya CTD cyerekanwe mbere. Biragaragara ko iyo mirongo ibili ari imwe.

Igishushanyo gihagaritse cy'ubushyuhe bw'amazi, ubushobozi bwayo mu gutwara amashanyarazi, ingano y'umwuka wa oxygène ilimo, ubushobozi bwo guhitisha urumuri, ingano y'imyunyu, kugera kuli metero 465 z'ubujyakuzimu (ipimwa ryakozwe kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwa kabili 2002).