Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

UBWIRUNDANYE BW'UMWUKA WA CO2 NA CH4 HAKULIKIJE UBUJYAKUZIMU BW'IKIYAGA

Ikoreshwa ry'ibitembo mu gufata amazi yo gukoreraho ubushakashatsi ryatumye hafatwa amazi na gazi aho uburyo bwo kuyazamura mu bitembo hifashishijwe ingufu z'mazi bishoboka, ni ukuvuga munsi ya metero 270 z'ubujyakuzimu.

Iyigwa rya mbere ryo kureba ingano ya CO2 na CH4 ryakorewe ku munwa w'igitembo cyazamuye ayo mazi na gazi. Ibipimo byagaragaye hakoreshejwe igipimo cya infrarouge Ga2000 bishobora kwizerwa ku buryo budasubirwaho.

Twashyize kuri icyo gishushanyo ingano zinyuranye za CH4 na CO2 kuri gazi zavuye ku bujyakuzimu bunyuranye buli hagati ya metero 270 na metero 400. Haboneka igabanyuka ridakabije, ariko ryerekana ibintu bikomeye, ry'ingano ya metani mu gihe ubujyakuzimu bwiyongeye. Ikinyuranyo mu ngiro ya metani hagati y'igice cy'amazi ari kuli metero 270 (27 % ya CH4, 73 % bya CO2) n'igice cy'amazi ari kuli metero 400 (20,5 % ya CH4, 79,5 % ya CO2) ishyika kuli 7 %.

Haboneka ku gishushanyo cyerekana ubwirunde bwa gazi, ukubaho kw'ibice bimeze kimwe byavuzwe haruguru (nk'igice cy'amazi ali kuli metero 280 - 300 n'igice cy'amazi ari kuli metero 330 - 355.

 

 

-

Ubwirundanye bwa za gazi zivanze mu mazi, (CH4, CO2) hakulikijwe ubujyakuzimu (ubushakashatsi bwakozwe mu kwezi kwa cumi na kumwe 2003).