Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

UBWIRUNDANYE BW'AMAZI

Igishushanyo cyerekana ubwirundanye bw'ayo mazi gifite uruhare rukomeye mu guhitamo uburyo buberanye mu kuzamura amazi arimo gazi, no mu kugereranya impanuka ishobora guterwa n'itulika ry'iyo gazi. Twashyize ingufu nyinshi kuli iyi ngingo ku ruhande rumwe dupima amazi inshuro nyinshi, kandi twerekana uburyo bubereye bwakoreshwa mu kwigizayo iyo mpanuka. Ibipimo byafashwe ni ibigaragara ko ali ngombwa cyane : ubushyuhe, ingano ya ions zivanze, ingano ya gazi zivanze, n'ingufu z'amazi ubwayo. Ibyavuye muli ayo mapima bili ku gishushanyo gikulikira.

Ariko, twakoze amapima anyuranye y'ubwirundanye bw'amazi yafashwe hakoresheje kuyapompa cg. uburyo bwo kuyareka akizamura ku gitembo ku bujyakuzimu bunyuranye kuva hejuru y'amazi y'ikiyaga kugera ku bujyakuzimu bwa metero 400. Ubwirunye bw'amazi bwapimwe hifashishijwe icyuma cyabigenewe cya Anton Paar. Gutanga umugabo w'ayo mapima bishobora gukorwa hapimwa amazi yavanywemo ibindi bikunze kugira amazi (distillée), kandi afite ubushyuhe buzwi. Ipimwa ry'ubushyuhe rikoreshwa igipimo bita thermomètre yo mu rwego rwo hejuru ishobora kugera ku gipimo k'igice cy'igihumbi cya degre. Ibipimo byabonetse muli uko kugerageza byerekanwa ku gishushanyo cyo hasi n'ibara rya violet.

Igishushanyo cy'ubwirunde bwapimwe hakulikjwe imiterere y'amazi yapimiwe mu kiyaga ; n'ubwirunde bw'amazi bwapimwe ku mazi-mbonera yafashwe byerekanwe ku gishushanyo n'inyenyeri zifite ibara rya violet.