Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

INKOMOKO YA GAZI METANI

Uburyo bworoheje, bwerekana ubwo buryo bubili bubangikanye, bw'uko gazi metani yavutse (K. Tietze, 1974 - 75)

Igishushanyo cya K. Tietze cyerekana imbonera y'inkomoko ya gazi metani. Gazi metani yo mu kiyaga cya Kivu ishobora kuba yaraturutse ku mpurirane y'ingiro ebyili zabereye rimwe :

  • hali uruhererekane rw'ibisigazwa by'ibinyabuzima bimaze kubora
  • n'utunyabuzima duto cyane (bactéries) twaganyanyije umwuka wa CO2 wo mu mahindure (amakoro atarafata), hakavukamo gazi metani.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2003-2004 bwerekana ko gazi metani ishobora kuba ituruka ku ruhererekane rw'ibisigazwa by'ibinyabuzima byaboze bikaza guhinduka gazi.